Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxkyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse rumutegeka no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyari cyafashwe mbere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima uwanyoye inzoga agatwara ikinyabiziga.
Ibyo byaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye umupolisi wari uri mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, mu rugo rwa DJ Toxxyk hasanzwemo urumogi.
Urukiko rwagaragaje ko yari akwiriye igihano cy’igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu, ariko rugabanya icyo gihano rushingiye ku kuba yemeye ibyaha, agasaba imbabazi ndetse akaba atari yarigeze guhanwa n’inkiko mbere.
Mbere y’iki cyemezo, tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwamukatiye gukora imirimo y’inyungu rusange y’amezi atatu asubitse mu gihe cy’amezi atandatu hamwe n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, bituma arekurwa by’agateganyo ava muri gereza ya Mageragere.
Icyakora, Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’iyo myanzuro, buvuga ko ibihano byatanzwe bitajyanye n’uburemere bw’ibyaha ndetse n’ingaruka zabyo.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rutitaye ku kuba hari umuntu wahasize ubuzima, kandi ko uwo muntu yari umupolisi wari mu kazi. Bwanavuze ko ibihano byari byatanzwe bidatanga isomo rikwiye ku bandi kandi bitubahirije ibiteganywa n’amategeko mu kugena ibihano hashingiwe ku buremere bw’icyaha n’ingaruka zacyo.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko DJ Toxxyk yakatirwa imyaka itanu y’igifungo ndetse agatanga ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Mu iburanisha, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyaha yakoze kandi ko yumvaga icyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rw’ibanze gihwanye n’ibyo yakoze, ariko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata umwanzuro wo gukaza igihano.

