UB40 Ft Ali Campbell yasusurukije abanyakigali mu gitaramo cyuzuyemo ibyishimo by’ahahise

Mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2026, itsinda rya UB40 Ft Ali Campbell ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena, aho ryasusurukije abakunzi baryo bari biganjemo abantu bakuze bakuranye n’umuziki waryo.

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye

Igitaramo cyabanjirijwe n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo Nep DJs, Nicolas Peks na DJ Infinity, bacuranze indirimbo zakunzwe mu myaka yashize zirimo iza Bob Marley, Beyoncé, Rihanna, Shaggy na Sean Paul, ibintu byashimishije cyane abari bitabiriye iki gitaramo.

Saa 21:09 ni bwo UB40 Ft Ali Campbell yageze ku rubyiniro, yakirwa n’amashyi n’impundu z’abafana bahise baririmbana na yo indirimbo zakunzwe cyane zirimo “If It Happens Again”, “Big Love”, “One in Ten” na “Cherry Oh Baby”.

Umuhanzi Ali Campbell yagiye anyuzamo akaganiriza abafana, ababaza niba bakiri kumva umuziki we, na bo bakamusubiza mu byishimo byinshi.

Mu gusoza igitaramo, UB40 Ft Ali Campbell yaririmbye zimwe mu ndirimbo zayo zakunzwe cyane kurusha izindi zirimo Red Red Wine, (I Can’t Help) Falling in Love with You na Kingston Town, zatumye BK Arena yose iririmbana na bo.

Igitaramo cyasojwe saa 22:28, benshi mu bari bakitabiriye bataha banyuzwe n’umuziki wa reggae wagaruye ibihe byiza bibuka, ndetse bamwe bagaragaza ko bifuzaga ko UB40 Ft Ali Campbell ikomeza kubaririmbira igihe kirekire.