IGIKOMBE CY’ISI CYABIMBURIWE N’IBIRORI BY’AKATARABONEKA. AMAFOTO

Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye mu buryo budasanzwe, aho mbere y’uko umupira uterwa bwa mbere habanje ibirori bikomeye byahurije hamwe umuziki, umuco n’imyidagaduro ku rwego rw’Isi. Uyu mwaka, ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa, ntabwo habaye umuhango umwe wo gufungura irushanwa, ahubwo habaye imihango itatu itandukanye yabereye mu bihugu bitatu byakiriye iri rushanwa: Mexico, Canada n’ Amerika.

Ibirori byatangiriye muri Mexico City kuri stade ya Estadio Azteca, aho ibihumbi by’abafana byari byamaze kuzura iyi stade ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Abahanzi bakomeye ku Isi bayoboye imyidagaduro barimo Shakira na Burna Boy, banaririmba indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi ya 2026 yiswe “Dai Dai”.

Mu gutungurwa kwa benshi, FIFA yashyize imbere igitekerezo cyo guhuza ibihugu bitatu binyuze mu birori bifite insanganyamatsiko imwe ariko buri gihugu kikagaragaza umwihariko wacyo.

Muri Mexico hagaragajwe umuco waho binyuze mu mbyino n’imyambaro gakondo; muri Canada hateguwe ibirori byibanze ku bumwe n’umuco w’icyo gihugu; naho muri Amerika hategurwa igitaramo kinini cyahuje amazina akomeye mu muziki.

Mu birori byo muri Amerika byabereye i Los Angeles, hateganyijwe abahanzi barimo Katy Perry, Anitta, Rema ndetse na Lisa, mu gihe muri Canada ibirori byari biyobowe na Alanis Morissette na Michael Bublé.

Iri rushanwa rya 2026 ni ryo rinini kurusha andi yose yabayeho kuko ryitabiriwe n’amakipe 48 ndetse rikazakinwamo imikino 104 ,ibintu bitigeze bibaho mbere. FIFA yavuze ko iyi miterere mishya y’ibirori byo gufungura yari igamije gutanga ishusho y’uko Igikombe cy’Isi kitakiri irushanwa gusa, ahubwo cyahindutse igitaramo cy’Isi yose gihuza siporo, umuco n’imyidagaduro.

 

Igikombe cy’Isi gikurikirwa n’abatuye Isi bose bakunda umupira w’amaguru

 

Shakira na Burna Boy baririmbye indirimbo bise “Dai Dai”

 

Imyotsi yacanwaga ihuzwa n’ibirori biri kuba

 

Abakinnyi imikino ifungura irushanwa bari bambaye imyambaro isa na Zahabu nk’uko Igikombe cy’Isi gikoze

 

 

Ikirango cy’Igikombe cy’Isi cyerekanywe mu buryo budasanzwe

 

Stade yacanwemo imyitsi ifite amabara y’ibendera rya Mexique

 

Shakira yifashishije abamubyinira atanga ibyishimo

 

Igikombe cy’Isi kizakinwa n’ibihugu 48, ari na bwo bwa mbere bibayeho mu mateka

 

Mbere y’uko umukino utangira hagaragajwe amabendera y’ibihugu 48 biri gukina Igikombe cy’Isi

 

Umuhango wo gufungura irushanwa wari unogeye amaso

 

Gianni Infantino ni we werekanye Igikombe cy’Isi kiri gukinirwa

 

Burna Boy yafatanyije na Shakira kuririmbira abafana

 

Igikombe cy’Isi ni ryo rushanwa rikomeye ku Isi mu mu mupira w’amaguru

 

Andrea Bocelli yaririmbye mu birori bitangiza Igikombe cy’Isi

 

Abafana bari benshi muri stade bashaka kwirebera ibirori bitangiza irushanwa

 

 

Hagati muri stade hari hamanitse ikirango cya FIFA

 

Estadio Azteca yakoze amateka yo kuberaho imikino y’Igikombe cy’Igikombe cy’Isi inshuro eshatu zitandukanye

 

Shakira yaririmbye mu birori byo gutangiza Igikombe cy’Isi

 

Imwe mu mico gakondo yo muri Mexique yerekanwe mu birori byo gutangira irushanwa

 

Hakinwe imikino iryoheye ijisho igendanye n’Igikombe cy’Isi

 

Hacanwe ibishashi biryoheye amaso mu itangira ry’Igikombe cy’Isi

 

Hakinwe imikino yerekana ubwiza bw’Igikombe cy’Isi gikinirwa

 

Igikombe cy’Isi cyatangiye ku masaha ya kumanywa muri Mexique

 

 

 

 

 

Uwabonga Estadio Azteca yamenyaga ko iri kuberamo ibirori