Brig Gen Patrick Karuretwa Yagizwe Umuvugizi Mushya w’Ingabo z’u Rwanda

 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yashyizeho Brigadier General Patrick Karuretwa ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 17 Kamena 2026. Nk’uko iryo tangazo ribivuga, Brig Gen Patrick Karuretwa azakomeza no gukora inshingano asanzwe afite zo kuba umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, icyarimwe anabe muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.  Brig Gen Karuretwa  akaba yasimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga kuri uyu mwanya

Ishyirwaho rya Brig Gen Karuretwa rije mu rwego rwo gukomeza kunoza itumanaho no kugeza amakuru ku baturage n’itangazamakuru ku bikorwa n’inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.

Mu nshingano nshya ahawe, azaba ashinzwe kuvugira RDF no gutanga amakuru ajyanye n’ibikorwa, gahunda ndetse n’ibijyanye n’umutekano bireba uru rwego rw’ingabo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rikaba ryatangajwe ku cyicaro cya RDF i Kigali.

Itangazo RDF yageneye abanyamakuru