“Discipline niwo musingi w’iterambere ry’ejo azaza heza” Perezida KAGAME ambwira Indangamirwa

Perezida Paul Kagame yavuze ko discipline ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umuntu kugera ku ntego ze no kubaho ubuzima bufite icyerekezo, ashimangira ko ari yo ituma umuntu afata ibyemezo byiza, akubaha abandi, akiyubaha ndetse agahorana inyota yo gushaka ubumenyi.

Perezida KAGAME yasuye abari mu itorero ry’indangamirwa

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 ubwo yari yitabiriye ibiganiro bya #MeetThePresident byahuje Umukuru w’Igihugu n’abitabiriye Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 16, ryabereye mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro.

Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi bufite agaciro karushaho iyo buherekejwe na discipline, kuko ari yo ituma umuntu akomeza kwibanda ku ntego ze aho kurangazwa n’ibintu bishobora kumutesha umurongo bikarangira bimusenye aho kumwubaka.

Yagize ati: “Discipline ni yo igufasha kumenya icyo ushaka kugeraho, uburyo uzabigeraho n’impamvu bifite akamaro. Igufasha guhitamo neza, kubaha abandi, kwiyubaha no gukomeza gushaka ubumenyi. Iyo ufite ubumenyi, discipline ituma burushaho kugira agaciro.” Yakomeje asobanura ko impamvu urubyiruko rwitabira Itorero Indangamirwa ari ukwigishwa indangagaciro zirimo discipline, asaba abaryitabiriye kuzikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko umuntu wemeye discipline kandi akayigenderaho ashobora kugera kure mu buzima, ariko uyirengagije cyangwa akayikoresha nabi ashobora kugera ku rugero runaka maze iterambere rye rigahagarara.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwagarutse ku kamaro ko kwimakaza indangagaciro zubaka umuntu n’igihugu, asaba urubyiruko gukoresha ibyo rwize muri Itorero mu guteza imbere igihugu no kwiyubakira ejo hazaza heza.