Haribazwa niba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo izihutishwa kwinjizwa muri EAC

Ikibazo cy’ingutu cyazamutse niba iki gihugu kizakirwa nk’ikinyamuryango cy’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, cyangwa se niba abayobozi b’ibihugu binyamuryango bazagwa mu mutego bakakira igihugu bigaragara ko kitujuje ibisabwa.

Ikinyamakuru The Citizen cyakoze isesengura ku busabe bwa Kongo Kinshasa, kigaragaza ko ibyangombwangenderwaho ngo igihugu kinjire muri EAC, Kongo ishobora kuba yujuje bike ariko ibyibanze iracyari kure nk’ukwezi.

The Citizen irerekana ko Kongo ku butegetsi bwa Kabila, yari iya mbere mu guhonyanga uburenganzira bwa muntu, ariko ngo kubwa Tsisekedi hari impinduka zigaragara cyane.

Hari umusesenguzi muri politiki, Umugande Harold Acemah asanga kubahiriza uburenganzira no kugendera ku mategeko utamenya niba bizaguma uko bimeze, kandi ko imyigaragambyo yamagana ubutegetsi utakwemeza ko izahagaragara.

Uyu musesenguzi aragaragazako Kongo kuba ihana imbibe n’u Rwanda, Burundi na Uganda byayiha amahirwe, kandi ko ubukungu bwayo ari inkingi kuri uyu muryango, ariko ngo biragoye kumenya uwazanye igitekerezo cyo gushyira igihugu muri EAC niba ari agatsiko ka Perezida cyangwa se ari abaturage bose.

Ku rundi ruhande ngo byagaragara nabi kuko Somalia yasabye kuza muri 2012, n’ubu ntirasubizwa kuko ihorana intambara kandi Sudan y’Epfo nayo ngo kuzamo ntacyo byayimariye, kuko ubu ntikibasha kuzuza ibisabwa.

Uyu ngo ushobora kuba ari umutego benshi bategereje kureba uko abayoboye EAC bazawigobotora, kuko ushyize mu gaciro iki gihugu ngo ntabwo cyujuje ibisabwa kuba umunyamuryango.

Leave a Reply