Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kicukiro: Umukozi wo mu rugo yafatanywe uburozi yagaburiraga ba nyirurugo - FLASH RADIO&TV

Kicukiro: Umukozi wo mu rugo yafatanywe uburozi yagaburiraga ba nyirurugo

Mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, umukozi wo mu rugo witwa Victoria w’imyaka 27 wakoraga mu rugo rwa Harerimana, kuri uyu Gatanu yafatanywe uburozi yemera ko yabuhaga sebuja na nyirabuja witwa Mukeshimana.

Uyu mukobwa yemereye polisi ko ubwo burozi yari yarabuhawe na nyina ubu utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo.

N’ubwo babanaga n’abandi mu rugo ngo ukekwa kurogana yahaga uburozi sebuja na nyirabuja gusa kugira ngo bamukunde nk’umwana wabo.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko koko uyu mukobwa yafatanywe buriya burozi kandi akaba yemeye ko yabushyiraga mu biribwa ariko agashyiramo duke duke.

Yasabye abakozi bo mu rugo n’abandi muri rusange kujya bakora akazi kabo n’umutimanama wabo kandi bakirinda ibikorwa bigayitse biganisha ku cyaha.

Ati “ Urabona ko yashowe mu gikorwa kigayitse kijyanye n’imyumvire nakwita ubujiji none agiye kubiryozwa. abakozi bo mu rugo birinde ababashuka igihe bagiranye amakimbirane n’abakoresha babo begere inzego zibishinzwe bikemurwe. ”

Ukekwaho kiriya cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikondo.

Source: Umuseke.rw