Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Tuniziya bapfushije Perezida - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya-Tuniziya bapfushije Perezida

Nyuma yo kumenya amakuru y’urupfu rwa Perezida Beji Caïd Essebsi wa Tuniziya, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko “ababajwe n’urupfu rw’uwo mukuru w’igihugu” akaba yari n’umuyobozi muri Afurika.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije umuryango wa Perezida Beji, Leta n’abaturage ba Tunisiya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tunisia nibyo byatangaje ko Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi yitabye Imana ku myaka 92.

Perezida Essebsi yitabye Imana kuri uyu wa kane, nyuma yo gutwarwa mu bitaro bya gisirikare kuri uyu wa gatatu.

Beji Caid Essebsi yagize uruhare rukomeye mu mpinduka ya demokarasi yabaye mu 2011.

Essebsi niwe wari umuperezida ukuze kuruta abandi ku isi, yaguye mu bitaro bya gisirikare byo muri iki gihugu mu gitondo cyo  kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2019.

Kuri uyu wa gatatu kandi nibwo umuhungu we Hafedh Caid Essebsi yari yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko ubuzima bw’umubyeyi we buri mu bihe bitoroshye.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka Essebsi yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butari bwifashe neza nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byari byabitangaje.

Icyo gihe ibiro bye ntibyigeze bigira byinshi bitangaza ku cyo Perezida Essebsi yari arwaye.

 Youssef Chahed, Minisitiri w’intebe muri iki gihugu wari wamusuye ubwo yari mu bitaro yasabye abaturage guhagarika gukwirakwiza ibihuha byerekeranye n’uburwayi bw’umukuru w’igihugu.

 Perezida Essebsi yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Zine El Abidine Ben Ali mu 2011, igikorwa cyakurikiye impinduramatwara mu bindi bihugu by’abarabu nka Libya na Misiri.

Aljazeera yanditse ko Perezida Essebsi yari aherutse gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka,aha akaba yaravuze ko igihugu gikwiye kuyoborwa n’umuntu ukiri muto.