Uruhare rw’abana mu bibakorerwa ruracyari hasi- Cladho

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho iravuga ko inzego zibanze zidaha umwanya abana ngo nabo batange ibitekerezo kubibakorerwa birimo ingengo y’imari n’igenamigambi.

Umuyobozi wa Cladho, Evariste Murwanashyaka  avuga ko hari inzitizi zikoma mu nkokora iterambere ry’abana kubera ko baba batagize uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Kuba batagira uruhare mubibakorerwa bituma ibibazo abana bafite bidakemuka kuko nibo bazi ibyo bakeneye, ni ukuvuga ngo bagomba gutanga ibitekerezoo byabo, abantu bakuru bakabisesengura bakabishungura bakibiha umurongo wa nyawo ariko abana nibo ba mbere bagomba gutanga ibitekerezo.”

Bamwe mu bana nabo barasaba inzego z’ibanze kujya zibaha umwanya bagatanga  ibitekerezo mu igenamigambi ribagenewe.

Uku gusaba ko bajya bagira uruhare rugaragara mubibakorerwa, abana babishingira ku mpamvu z’uko ngo akenshi usanga batekererezwa bagahabwa ibyo badakeneye, nk’uko aba babibwiye itangazamakuru rya Flash.

Uwitwa Shyaka Jean Baptiste wo mu karere ka Gasabo  ati “ Abayobozi bashobora kugenda bavuga ibibazo dufite bumva bo ubwabo, ariko abana akenshi nitwe tuba tuzi ibyo dukeneye kuko bashobora kuvuga ngo baratwubakira ibibuga kandi dukeneye amazi hafi kugira ngo tudakererwa ku ishuri.”

Undi witwa Abijuru Carine wo mu karere ka Rwamagana ati “ Ingaruka bitugiraho kuri twebwe nk’abana, ni uko hari igihe bashyiraho ibintu kandi bitubangamiye kuko batabashije kutugeraho ngo bumve ibitekerezo byacu.”

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana ivuga hari uburyo butandukanye bwashyizweho bwo kumva ibitekerezo by’abana, nk’inama nkuru iba buri mwaka igahuza abana n’inzego zifata ibyemezo nk’uko bisobanurwa na Ujeneza Maurice, umukozi ushinzwe guharanira uburengenzira bw’umwana muri NCC.

Ati “ Ubundi birakorwa kuko mu bitekerezo  bisanzwe bishingirwaho mu burengenzira bw’umwana, haba harimo n’ibitekerezo byabo  harimo ibizabakorerwa harimo ibibuga by’imidagaduro, harimo kwita ku bana bafite ubumuga ibyo rero birubahirizwa kandi bimwe biba byaturutse mu bana ubwabo.”

Komisiyo y’igihugu ishinzwe Abana ivuga ko gutanga ibitekerezo ari bumwe mu burenganzira bw’umwana.

U Rwanda ruvuga ko rushyize imbere imiyorere ishyira umuturage ku isonga, akagira uruhare mu bimukorerwa byose.

Daniel Hakizimana