Abaminisitiri ba Uganda n’u Rwanda bagiye kuganira ku masezerano ya Luanda

Delegasiyo y’abayobozi b’u Rwanda n’iy’abayobozi ba Uganda n’abaministiri b’ibihugu byombi, bari kwiga ku nama ihuriweho izaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe muri Angola n’abaperezida b’ibihugu byombi, agamije guhagarika umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati ya Kampala na Kigali.

Ikinyamakuru The Eastafrican  cyanditse ko umwe mu bategetsi bo hejuru, yacyemereye ko inama y’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru izaba mu byumweru bike biri imbere.

Uyu mutangamakuru utavuze byinshi, yemeye ko impande zombi zizeye ko amasezerano azashyirwa mu bikorwa.

Amaserano ateganywa arimo ingingo y’amasezeramo ya Luanda ivuga ko ibihugu byombi bizashyiraho  Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Nta makuru mashya aratangwa y’igihe iyo nama izabera.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni basinye aya masezerano kuwa gatatu w’icyumweru gishize, gusa ntibaragira icyo bayavugaho mu ruhame.

Amaze gusinya aya masezerano, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abaperezida barimo uwa Angola Joao Lorenço n’uwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tsisekedi bafashije mu gusinya aya masezerano, kandi yemeza ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu bikorwa.

Ati “Ubushake bwacu, ubushake bw’u Rwanda bwo gushyira mu bikorwa cyangwa gukurikira umurongo buzadufasha gukemura ingorane nyinshi. Ndatekereza ko igikurikiyeho ko ari ukubaha ibiri mu masezerano, no kubaha abavandimwe bacu, aba bayobozi badushyize hamwe ngo tugere kuri aya masezerano.”

“ Ndatekereza ko ibibazo byose twagize bidakomeye cyane ku buryo bitakemura. Simbitekereza. Ahari dukeneye igihe gito cyo kumva ibi, kumva biriya, kumvikana hagati yacu, gusa ndatekereza ko tugeze kure tubikemura.”

Ni amasezerano agizwe n’ingingo 10 agaruka ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 2017 kugeza ubu, birimo ibijyanye n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu cy’abaturanyi ishaka kugirira nabi u Rwanda.