Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame ntiyagiye I Bukavu muri DRC - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame ntiyagiye I Bukavu muri DRC

U Rwanda rwahakanye amakuru y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagombaga kwitabira inama ireba ubuhinzi I Bukavu muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibinyamakuru mpuzamahanga birimo BBC byanditse ko umukuru w’igihugu w’u Rwanda yagombaga kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro Laboratwari y’ikitegererezo izajya ikorerwamo ibirebana n’ubihinzi i Bukavu muri Kivu y’amajyepfo.

Iyi nama yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi, amakuru yavugaga ko ihuriramo ba Perezida Kagame w’u Rwanda, Pierre NKURUNZIZA w’u Burundi na Joseph KABILA wahoze ategeka Congo.

Mu kiganiro kigufi kuri telefone, umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane Amb. Olivier NDUHUNGIREHE, yavuze ko  ayo makuru nabo bayabonye ariko atari ukuri.

Icyakora uwo muhango witabiriwe  na Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda.

Yagize ati “ Ntabwo aza kujya yo, ni minisitiri w’ubuhinzi uza kujyayo, ni inama ya congo ni ibintu by’ubuhinzi, ni abakuru b’ibibihugu batumiwe ariko ntabwo ari inama igamije guhuza abo bakuru b’ibihugu.”

Iyi Laboratwari y’ikitegererezo muri Afurika, ngo izajya itunganyirizwamo ibikomoka ku buhinzi ndetse inakorerwemo imbuto z’indobanure mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

Flash.rw