Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Zimbabwe: Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr. Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Mugabe - FLASH RADIO&TV

Zimbabwe: Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Mugabe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, arahagararira Guverinoma y’u Rwanda mu muhango wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Gabriel Mugabe, witabye Imana kuwa 6 Nzeri 2019.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ari bube ari i Harare muri Zimbabwe, aho aherekeza Minisitiri w’Intebe mu muhango wo gusezera kuri Mugabe.


Ati “ Uyu munsi ndaba ndi I Harare mu muhango wo guherecyeza uwakoze ari perezida wa zimbabwe uherutse kwitaba IMANA. Ndaba mperekeje Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, uri bube ahagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri uyu muhango.”


Mu gitondo cy’uyu munsi Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’ i Harare yasinye mu gitabo cyo kwihanganisha Zimbabwe.


Kuri uyu wa Gatandatu nibwo abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afurika bakoranira i Harare, mu muhango wo gusezera kuri Mugabe, ku rwego rw’igihugu.


BBC yanditse ko abarimo abayobozi n’abahoze ari bo barenga 10 baritabira uyu muhango.


Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, byitezwe ko yitabira uyu muhango ubera muri Stade y’umupira w’amaguru ya Rufaro.

Abandi barimo Perezida wa Equatorial Guinea, Theodore Obiang Nguema, yamaze kugerayo.


Umuryango wa Mugabe wemeye ko yaruhukira mu irimbi ry’Intwari nk’uko leta yabyofuzaga.

Ni nyuma yo kutumvikana cyane na leta kuri iki cyemezo, Aho wo wifuzaga ko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko.

Mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba kuri iki cyumweru nk’uko byari byitezwe.

Nyuma yo kumusezeraho, umurambo wa Mugabe urasubizwa ku ivuko rye ahitwa Kutama Aho Mugabe avuka.

Abakuru mu muryango we bazemererwa kumukoreraho imihango gakondo.

Mugabe yitabye Imana mu cyumweru gishize ku kyaka 95 muri Singapore aho yivurizaga.

Umurambo we uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare mbere y’uko azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari mi muhango uzakorwau muhezo.