Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Abaherwe 99 batunze kurusha abandi mu gihugu - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Abaherwe 99 batunze kurusha abandi mu gihugu

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo ‘Africa Wealth Reports’ cyagaragaje ko igihugu cya Tanzania gifite abaherwe 99 kikaba icya 9 mu bihugu byakoreweho ubu bushakashatsi kuri uyu mugabene.

Iki cyegeranyo nubwo kitagaragaje amazina y’abaherwe ndetse n’ibigo by’ubucuruzi baba bafite, ariko muri aka karere k’Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika  (EAC) cyerekanye ko Kenya ihiga ibindi bihugu bifite abantu bakize kuko ifite 356.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko uwiswe umuherwe kuri icyi cyegeranyo ari umuntu ku giti cye wabashije kugira umutungo ubarirwa muri za miliyaridi mu mafaranga akoreshwa mu gihugu.

Ethiopia ifite abaherwe 154 batunze za miliyaridi, Uganda ifite 67 naho u Rwanda rufite abaherwe batunze za miliyaridi bagera kuri 30 gusa.

Abantu bafite akavagari k’amafranga ba mbere kuri uyu mugabane wa Afurika biganjemo abanya Afurika y’Epfo, Misiri na Nigeria.