Nyanza: Amadini n’amatorero yateje imbere ubumwe n’ubwiyunge

Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza bemeza ko aribo bafite uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ari nabyo byatumye aka Karere kaza ku isonga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Imbere y’abaturage benshi umusaza Weislas MUNYENTWALI utuye mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza avuga uburyo yishe bene wabo w’umuturanyi we, akabatsemba mu gihe cya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu mwaka w’1994 yashishikarizwaga gusaba imbabazi akajya abikora by’urwiyerurutso ariko umwe mu bayobozi ba Kiliziya abaha inyigisho arahinduka.

Ati “Twasohotse muri Gacaca tuza tubeshya tutavuga ibyo twakoze neza kugira ngo twitahire. Njye nahura n’abo nahemukiye nkabasuhuza mbabeshya ariko njye aho  mboneye inyigisho  navugishije ukuri umutima urahumeka, ubu ndi muzima duhura nabo nahemukiye tukaganira mu birori tugasabana.”

Emmanuel KAMANAYO wahemukiwe na MUNYENTWALI yemeza ko yasabwe imbabazi kandi akazitanga none  uburyo babanyemo bitungura benshi.

Ati “Ubu iyo Munyentwali yagize ibirori tuba turi kumwe nkaba mubye akaba mu byanjye, turasangira, turakorana ni urugero rwiza dutanga. Benshi birabatungura bavuga ko bidashoboka bampamagara kuri telefone bambaza ko namubabariye, nkabasubiza ko nabohotse ubu nta kibazo dufitanye na kimwe.”   

Umuyobozi mu itorero rya ADEPR ukorere mu ntara y’Amajyepfo Pasiteri RUZIBIZA Viateur, we yemeza ko Akarere ka Nyanza kuza ku isonga mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ibanga nta rindi ari uko bakoranye n’amadini n’amatorero.

Pasiteri yagize ati “Abantu bayobora amatorero n’amadini bafite imbaraga zikomeye cyane mu  baturage, iyo wabahaye icyerekezo bakijyamo kandi bitagoranye. Akarere ka Nyanza rero ni ibanga rikomeye kakoresheje gufatanya n’abanyamadini n’amatorero maze kaba aka mbere mu bumwe n’ubwiyunge n’abandi bajye babikoresha.”

Ibi kandi byemezwa n’umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe guhuza ibikorwa by’amadini n’amatorero n’ubumwe n’ubwiyunge KUBWIMANA Florence avuga ko amadini afite uruhare rukomeye cyane mu kwimakaza ubumwe n’ubwuyunge.

Ati “Amatorero n’amadini afite uruhare rukomeye cyane kuko bafite ibyiciro byose (urubyiruko, abantu bakuze, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bafunguwe n’abayikorewe.), bivuze ko umuyobozi w’itorero abigize ibye ubumwe n’ubwiyunge bwakwihuta.”

Abaturage, abayobozi mu nzego za Leta n’abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu Karere ka Nyanza baravuga ko umwanya wa mbere bagize muri uyu mwaka mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bakurikiwe n’Akarere ka Gisagara bazakomeza kuwusigasira.

Nshimiyimana Theogene