Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Abanyamakuru barwanya Ebola bakomeje guterwa ubwoba, Radio yafunze imiryango - FLASH RADIO&TV

RDC: Abanyamakuru barwanya Ebola bakomeje guterwa ubwoba, Radio yafunze imiryango

Radio yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Ebola muri icyo gihugu yafunze nyuma yaho umwe mu banyamakuru bayo yiciwe.

Abakozi ba Radio Lwemba mu mujyi wa Mambasa mu burasirazuba bw’igihugu bavuga ko bagiye baterwa ubwoba ko bazicwa kandi ko bari bamaze guhagarika akazi kabo ku mpamvu z’umutekano wabo.

BBC yanditse ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2019, umunyamakuru Papy Mumbere Mahamba w’iyo radio yiciwe mu rugo iwe nyuma yo gutangaza ikiganiro cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola.

Hafi abantu 2,200 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakongera kwaduka ku nshuro ya cumi mu mateka y’iki gihugu  mu mwaka ushize.

Ubwoba, imiziririzo no kutizera abakora mu bikorwa by’ubuzima byatumye hagabwa ibitero ku bakora mu bikorwa by’ubuzima, bikoma mu nkokora ibikorwa byo guhagarika ikwirakwira rya Ebola.