Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania:Harmonize ushinjwa ubujura yafatiwe ibyemezo bikarishye - FLASH RADIO&TV

Tanzania:Harmonize ushinjwa ubujura yafatiwe ibyemezo bikarishye

Image result for Magix Enga
Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania

Nyuma y’igihe gito umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania ashinjwe na Magix Enga producer wo muri Kenya kumwiba indirimbo UNO akanayiyitirira byatangiye kugira ingaruka  mbi kuko yamaze no guhanagurwa ku rukuta rwa Youtube rusakaza indirimbo z’ibyamamare ku isi.

Image result for Magix Enga
Magix Enga ni producer wo muri Kenya

Magix Enga ni producer wo muri Kenya, yatangaje ko nyuma y’igihe gito Harimonize asangije abakunzi be indirimbo nshya UNO ikunzwe na benshi yahise amenya ko ari iye yiganye yihutira kubimumenyesha ndetse amutegeka gusaba imbabazi mbere y’ibyumweru 2 aranga anangira amatwi.

Ati”Nyuma yo kubimumenyesha yanze kugira icyo abivugaho none icyumweru kirashize ,ubu rero ntikiri kuru youtube  ndagira inama abifuza kwiyitirira  ibikorwa byanjye uretse abo hanze ya Kenya no mu gihugu sinzabihanganira.

Ku ruhande rwa Harmonize,ubuyobozi bwatangaje ko buri gukurikirana ibibazo byavutse ariko biri bukemuka vuba