Tom Cruise yashyize hanze incamake za ‘Top Gun 2’

Nyuma y’imyaka irenga 30 tubonye igice cya mbere cya ‘Top Gun’ Tom Cruise yatunguye abafana be n’abakunzi b’iyi filimi yakanyujijeho mu myaka ya za 80, abereka incamacye (trailer) z’iminota 2 n’amasegonda 12 z’ikindi gice gishya Top Gun: Maverick (Top Gun 2).

Tom Cruise muri ‘Top Gun: Maverick’ agaruka agurutsa indege z’intambara n’ubuhanga bwinshi nka Pete ‘Maverick’ Mitchell, ariko byaramugoye kwibagirwa ahahise he.

Muri izi ncamake, zerekanye Tom Cruise atwara indege n’ubushishozi budasanzwe. Indege z’igisirakare cy’Amerika kirwanira mu mazi, US Navy.

Ubwo yari i San Diego Tom Cruise yavuze ko ibintu byose biri muri iyi filimi ari ibya nyabyo.

Ati “ Turi gukorana na Navy, ukuguruka kose mubona muri ayo mashusho ni ukwa nyako, nashakaga kubereka uko biba bimeze neza neza iyo uri imbere y’izi ndege.”

“Kuri njye ‘Top Gun’ ni nk’irushanwa, n’umuryango, ni ukwitanga, ni ubutwari, ni ukugurutsa indege. Ni urwandiko rw’urukundo rw’indege.”

Igice cya mbere cy’iyi filimi cyasohotse mu 1986, igitekerezo kivuye ku nyandiko yasohotse mu kinyamakuru yitwa ‘Top Guns’ mu myaka itatu yari yabanje.

Iyi filimi yabowe na nyakwigendera Tony Scott, iza no kubona ibihembo bya Oscars mu mwaka wakurikiyeho, nka filimi irimo muzika y’umwimerere. Indirimbo yacuranzwe n’itsinda rya Berlin.

Iyi filimi yagaragayemo Tom Cruise, Kelly McGillis, Meg Ryan na Val Kilmer, wanagarukanye na Tom muri iki gice gishya.

Ubwo hatangizwaga umushinga mushya wa filimi ya ‘Terminator’ igaragaramo Arnold Schwarzenegger na Linda Hamilton, Tom Cruise yashimiye abakunzi ba Top Gun bihanganye imyaka 34 yose.

Iyi filimi byitezwe ko izatwara miriyoni 130 z’amadorali, izajya ahagaragara mu mpeshyi y’umwaka utaha, ishyizwe ahagaragara na Studio ya ‘Paramount Pictures’.