Uganda: Abarimu basambanya abana bahagurukiwe

Ubutegetsi bukuru bw’igihugu bwahagurukiye ikibazo cy’abarezi basambanya abanyeshuri bayobora kimaze kuba umuco muri Uganda.

Ikinyamakuru The New Vision cyanditse ko Perezida Museveni yashyizeho itsinda riturutse mubiro bye by’umwihariko gucukumbura ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri Wamala Mixed Secondary School uherutse kurekurwa n’ubucamanza kandi ashinjwa n’abana b’abakobwa yayoboraga kubasambanya akabashyiraho iterabwoba.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ubuhamya bw’abana b’abakobwa batatu batarageza imyaka 18 umuyobozi wabo yaryamanaga nabo uko abishatse yagezwa mu rukiko agakingirwa ikibaba.

The New vision yanditse ko Perezida Museveni yinjiye muri iki kibazo nyuma yaho uyu muyobozi w’ishuri afatiwe ariko akarekurwa atabajijwe kucyaha cyo gusambanya abanyeshuri kandi aricyo yaregewe.

Umucamanza wamurekuye yavuze ko afite ububasha bwo kurekura uregwa igihe atanze ingwate.

Muri Uganda haravugwa abayobobozi b’amashuri bashinjwa gusambanya abanyeshuri kandi ngo ntihagire inkurikizi zibageraho.