Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya izahomba miriyari ebyiri z'amashiringi kubera umugambi w'Ubwongereza wa 'Brexit' - FLASH RADIO&TV

Kenya izahomba miriyari ebyiri z’amashiringi kubera umugambi w’Ubwongereza wa ‘Brexit’

Ishami rya Loni Rishinzwe Ubucuruzi UNCTAD ryamenyesheje ko ubukungu bwa Kenya buzahura n’akaga igihe ubwongereza bwahita bwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, inkundura izwi nka Brexit.

Ikinyamakuru cy’ubukungu Businessdaily cyanditse ko mu gihe Ubwongereza bwavamo, Kenya izahomba bikomeye kuko ubukungu bwayo buzahombaho miliyari 2 z’amashilingi ya Kenya.

Uyu murengera w’amashilingi Kenya yaramuka iwuhombye yaba igihugu cya mbere muri Afrika kigizweho ingaruka ubukungu bugakubita inda hasi.

Ibindi bihugu biri ku nkeke muri Afrika birimo Morocco, Ghana, Tunisia na Mozambique.

Gusa abategetsi ba Kenya, iki kinyamakuru kirandika ko bakifitemo akanyabugabo ngo kuko Ubwongereza niyo bwava muri EU bwaguma ari isoko.

Leave a Reply