Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abana b’incuke bashyiriweho uko bakurikirana amasomo - FLASH RADIO&TV

Abana b’incuke bashyiriweho uko bakurikirana amasomo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda  kiravuga ko cyamaze gushyiraho uburyo abana b’incuke nabo bashobora gukurikirana amasomo biciye kuri radiyo na televeziyo nk’uko byakorewe abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibi bivuzwe mu gihe hari abagize inteko ishingamategeko baneguye inzego z’uburezi mu Rwanda bazishinja kutita ku mashuri y’incuke uko bikwiye ahubwo bakibanda ku bindi byiciro.

Hari kandi n’ababyeyi bari batangiye kwinubira ko abana b’incuke bo batashyiriweho uburyo bwo gukurikira amasomo mu bitangazamakuru muri ibi bihe amashuri yafunze kubera Covid-19.

REBA INKURU MU MASHUSHO