Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Lazaro Nyalantu yarahiriye guhindura Itegeko Nshinga naba Perezida - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Lazaro Nyalantu yarahiriye guhindura Itegeko Nshinga naba Perezida

Umurwanashyaka awa Chadema, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yafashe urupapuro rumwemerera guhatanira intebe iruta izindi mu gihugu mu izina ry’ishyaka, avuga ko aramutse abaye perezida wa Tanzania yahindura itegeko nshinga

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko bwana Lazaro Nyalantu yavuze ko kubanisha abanyagihugu no guhindura amategeko atareshyeshya abaturage, ariyo ntego ashyize imbere.

Iri shyaka rifite abantu  11 bavuze ko bashaka kuzaba abakandida perezida, uyu abaye uwa kane utwaye urwandiko rubisaba. Ikimuraje ishinga cyane ngo ni ugusubiza Abanyatanzania uburenganzira Magufuli yabambuye, ku buryo ubu uwarenganwa n’ubutegetsi atabona aho aregera kuko babikuye mu itegeko nshinga.