Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC:Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bwa Vital Kamerhe - FLASH RADIO&TV

RDC:Urukiko rwatangiye kumva ubujurire bwa Vital Kamerhe

Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kumva bwana Vital Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida wahamijwe ibyaha bya ruswa agakatirwa gufungwa imyaka 20.

Radio Okapi ivuga ko iburanisha ryo kuwa Gatanu ritamaze igihe kuko rwavuze ko hari ibyo rutari rwiteguye neza.

Iki gitangazamakuru cya Loni cyavuze ko bwana Kamerhe yashimangiye ko akwiye gufungurwa akaburana ari hanze.

Abanyamategeko bamwunganira bavuga ko umukiriya wabo akwiye gufungurwa cyane ko turi mu bihe bya coronavirus abantu bari muri gereza bafite ibyago byo kwandura kurenza abandi.

Uru rubanza rwashyizwe mu kwezi gutaha kwa munani.