Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kamonyi-Ngamba: RIB yataye muri yombi batatu barimo gitifu bakekwaho ruswa - FLASH RADIO&TV

Kamonyi-Ngamba: RIB yataye muri yombi batatu barimo gitifu bakekwaho ruswa

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwataye muri yombi abayobozi bo mu karere ka kamonyi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa ngamba, ushinzwe inkeragutabarA (Reserve Force) na Dasso bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Uru rwego rubinyujije kuri Twitter rwagaragaje ko aba uko ari batatu ari Obed NIYOBUHUNGIRO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Jean Damascene NIYONSHUTI (Dasso) na Jean Marie Vianney  HABYARIMANA ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force).

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mugihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.