Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Maalim seif wari visi perezida wa mbere wa zanzibar yapfuye - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Maalim seif wari visi perezida wa mbere wa zanzibar yapfuye

Visi Perezida wa mbere wa Zanzibar Maalim Seif Sharif Hamad wari uherutse gutangaza ko arwaye COVID-19 yapfuye afite imyaka 77 y’amavuko.

Perezida wa Zanzibar Dr Hussein Mwinyi yatangaje iyi nkuru y’uru rupfu ariko ntiyatangaje icyamuhitanye.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko abategetsi ba Zanzibar batangaje ko iyi ntara igiye mu cyunamo cy’iminsi 7 kandi ko amakuru arambuye azatangwa nyuma.

Perezida Magufuli nawe yatangaje ubutumwa bwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abanya-Zanzibar muri rusange.

Maarim Seif  Sharif Hammad yari asanzwe ari perezida w’ishyaka ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi.