Umuraperi Kodak Black yatawe muri yombi azira gutunga intwaro no gukoresha ibiyobyabwenge

Polisi ivuga ko Bill K. Kapri uzwi nka Kodak Black na bagenzi be babiri, bagerageje kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baciye ku  kiraro cya ‘Lewiston-Queenston International’ bakoresheje ibyangombwa by’agateganyo bitangwa na Leta ya California.

Polisi ikomeza ivuga ko yamusanganye urumogi mu modoka yari atwaye n’imbunda yo mu bwoko bwa ‘Glock 9mm pistol’.

Ifatwa ry’uyu muraperi, rije nyuma y’uko ahisemo kureka igitaramo yagombaga gukorera i Boston kuri ‘The House of Blues’ ariko ntiyigeze ahakandagiza ikirenge.

Kodak Black agiye muri gereza nyuma yo kwibasirwa n’ibindi byamamare birimo The Game na T.I bimuziza kwifuza Lauren London wari umaze gupfusha umukunzi we ‘Nipsey Hussle’.


Ubwo  Ermias Joseph Asghedom  “Nipsey Hussle”  yitabaga Imana, Kodak yavuze ko yiteguye kugerageza amahirwe ye ngo Lauren London amukunde.

Leave a Reply