Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Amahanga yokeje Uganda igitutu ku kibazo cya Bobi Wine - FLASH RADIO&TV

Amahanga yokeje Uganda igitutu ku kibazo cya Bobi Wine

Leta zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu Uganda, zisaba ko icyo gihugu cyatanga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gukora za inama kubanya-politiki.

Nk’uko tubikesha, ibinyamakuru byo mu karere, Amerika yavuze ko Uganda itubahiriza ibikubiye mu itegeko nshinga, rivuga ko buri wese afite uburenganira bwo kwishyira ukizana.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofono Opondo, yavuze ko nta munyapolitiki cyangwa umuririmbyi muri Uganda ubuzwa kwisanzura; gusa yatsindagiye ko bose bagomba kuzirikana ko ntawe uri hejuru y’amategeko.

Muri iki gihe haravugwa umunyapolitiki w’umuririmbyi Bobi Wine utemererwa gukora ibitaramo kubera ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Leave a Reply