Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyanza: Inyubako zishaje za HVP Gatagara zibangamiye abazikoreramo - FLASH RADIO&TV

Nyanza: Inyubako zishaje za HVP Gatagara zibangamiye abazikoreramo

Ubuyobozi bw’ikigo cya ‘HVP Gatagara’ giherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, buravuga ko izi nyubako zimaze imyaka 59, zishaje bikaba bibangamiye abitabwaho bafite ubumuga.

Ikigo cya ‘HVP GATAGARA’ gisanzwe kita ku bafite ubumuga mu buryo bw’ubuvuzi n’uburezi muri rusange, cyashinzwe mu mwaka 1960 na Padiri NDAGIJIMANA Joseph Fraipont wavukaga mu gihugu cy’Ububiligi, waje mu Rwanda azanywe no kwigisha, akanahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu mwaka 1974.

Abana bahabwa ibikoresho birimo n’amagare

Padiri Fraipont kandi, yashinze iki kigo akurikije ubuzima bubi abafite ubumuga icyo gihe babagamo, nko guhezwa mu bandi, kuba inzigo mu muryango, kwiga kwabo bigoye n’ibindi.

Kuva yakitaba Imana mu mwaka 1982, ubu iki kigo kiyoborwa n’umuryango wabihaye Imana w’abafurere b’Urukundo.

Umuyobozi w’iki kigo Frere Misago Kizito, avuga ko hari inyubako zishaje agasaba ko hari icyakorwa.

Frere yagize ati “Hari imbaraga nyinshi zikenewe. Twifuza ko abantu bafite ubumuga bahabwa serivise nziza, bakazihererwa ahantu heza cyane ko dufite ibibazo by’inyubako muri rusange kuko inyubako zacu zubatswe mu mwaka 1960. Ducyeneye ibitaro by’icyitegererezo.”

Ni icya mbere cyubatswe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busanga koko iki ikibazo cy’inyubako zishaje gikwiye gukorerwa ubuvugizi.

Umuyobozi wa Karere ka Nyanza Ntazinda Elasme yagize ati “uyu ni umushinga ugera kuri miriyoni 800. Twizeye ko nituwurangiza neza, tuzawushyikiriza abafatanyabikorwa.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko muri uyu mwaka, bazaba bafite icyerekezo cy’uyu mushinga.

Ati “turi gukomanga tureba aho ayo mafaranga yava, twizera ko Yubile izaba mu kwakira (2019) tuzaba twabihaye icyerekezo.”

Iki kigo gifite icyicaro gikuru mu karere ka Nyanza, kikaba gifite amashami atandatu mu ntara zigize igihugu, ukuyemo Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Iki kigo nicy cya mbere cyabayeho bwa mbere mu Rwanda kita ku bafite ubumuga.

Inkuru ya Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply