Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Urugamba rwo gusimbura Kenyatta ntirworeheye William Ruto - FLASH RADIO&TV

Urugamba rwo gusimbura Kenyatta ntirworeheye William Ruto

Intambara y’ugomba gusimbura Uhuru Kenyatta k’ubutegetsi muri Kenya iracyarota mu bice bya kiriya gihugu, aho Visi Perezida William Ruto bakomeje kumuburabuza.

Kuri iyi nshuro, ubwo aheruka kujya gushyingura umuhungu wa Moi Kibaki, wahoze ategeka Kenya, ahitwa Kabarak yirinze kuhagera kuko intambara yari kurota.

Ikinyamakuru, The Nation, kirandika ko hari urwikekwe ko William Ruto yaba yaragambaniwe akaba adashakwa nk’uzahagararira ishyaka Jubilee mu matora ya 2022.

Uburyo yakiriwe muri iki kiriyo, ababikurikiranira hafi bavuze ko muri Kenya batararenga ibibazo by’irondakarere n’ubwoko mu matora yaho.

William Ruto avuga ko abatamushaka nka perezida uzasimbura Kenyatta, bashinga ishyaka ryabo ariko abandi bavuga ko Kenyatta yaba afitanye ubumwe na Raila Odinga, akaba ariwe uzabwegukana kuko nta kimenyesto ko Ruto usanzwe ari Visi Perezida yazashyigikirwa.

Leave a Reply