Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Intsinzi ya Warriors ibagejeje ku mukino wa nyuma wa 5 wikurikirana - FLASH RADIO&TV

Intsinzi ya Warriors ibagejeje ku mukino wa nyuma wa 5 wikurikirana

Golden State Warriors yasezereye Portland Trail Blazers ku mukino wa nyuma wo mu gice cy’Uburengerazuba, mu mikino ya NBA Playoffs mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku manota 119-117 ibona itike yo kujya ku mukino wa nyuma inshuro eshanu zikurikiranye.

Ikoze aya mateka nyuma ya Celtics Boston yabikoze inshuro 10 mu myaka y’1960, na King Lebron James wayoboye Miami Heat ku mukino wa nyuma kuva mu 2011 kugeza mu 2014 na Cleveland Cavaliers kuva mu 2015 kugeza mu 2018.

Iyi ntinzi ya Golden State Warriors yabonye, ni iya kabiri mu myaka itatu ishize, itsinda imikino 4-0 ku mukino wa nyuma w’igice cy’uburengerazuba, ihita inongera agahigo k’ikipe imaze gutsinda imikino itatu ku busa inshuro nyinshi, 130-0 zose hamwe. Ni ikipe kandi rukumbi muri playoffs 20 ziherutse ishoboye gukuramo icyunyuranyo cy’amanota 15, bikarangira itsinze umukino mu mikino itatu ikurikirana.

Stephen Curry niwe ufite amanota menshi muri iyi mikino ine, amanota 146, ahita arusha inota rimwe Shaquille O’Neal wabikoze mu mikino ya nyuma yo mu 2002.

Leave a Reply