Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Amazina aduteye ipfunwe arashaje ntituyashaka-ABATURAGE - FLASH RADIO&TV

Amazina aduteye ipfunwe arashaje ntituyashaka-ABATURAGE

Bamwe mu baturage bitwa amazina batishyimiye, bavuga ko ababangamira ndetse akanabatera ipfunwe, aho usanga iyo bari mu bandi bahamagarwa bakanga kwitaba, bityo bakifuza ko bakoroherezwa uburyo bwo kuyahindura.

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ivuga ko abahindura amazina, batagomba kugendera mu kigare ahubwo bagomba kubikorana ubushishozi, batanga n’impamvu zifatika.

Mukagatare Zena na mugenzi we, bavuga ko kubwabo amazina biswe atabashimisha.

Hari abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko ayo mazina abatera ipfunwe mu muryango Nyarwanda, bakifuza ko habaho uburyo bworoshye bwo kuyahindura.

Uwitwa Mukagatare yagize ati “aya mazina bibaye ngombwa bayaduhindurira, kuko nkanjye iyo barimpamagaye rintera ipfunwe nkumva sinshaka kwitaba; bashyiraho itegeko umuntu akajya yitwa izina ashaka.”

Umubyeyi witwa Nsabimana Al hajj Abdulah, agira inama ababyeyi ko kwita abana amazina afite ubusobanuro butari bwiza ko bishobora ku bagiraho ingaruka.

Yifashishije urugero mu gusobanura igitekerezo cye, yagize ati “Iyo wise izina umwana riramuhama, rikagira n’ingaruka ku buzima bwe. Nk’iyo umwana yiswe Ntambara ahora mu ntambara n’amahane. Nagira inama ababyeyi yo kujya bita amazina afasha abana kubaho neza ko kumva bishimye.”

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi ivuga ko abahindura amazina, batagomba kugendera mu kigare ahubwo bagomba kubikorana ubushishozi, batanga n’impamvu zifatika.

Nsanzabaganwa Modetse ni Umuyobozi ushinzwe Umuco n’ururimi muri RALC yagize “Guhindura izina biremewe kuri buri wese, ariko na none ntugahindure izina ugendeye mu kigare kuko wumvise mugenzi wawe yitwa Gisele wowe witwa Jeanne, ngo wumve wakwitwa Gisele.’’

Hari bamwe mu Banyarwanda, babona ko hambere bakundaga kwita abana amazina bashingiye ku bihe babaga barimo, cyangwa se amakimbirane babaga bafitanye n’abaturanyi, ariko kugeza ubu benshi bakitwa ayo mazina, usanga abatera ipfunwe mu miryango cyane cyane urubyiruko.

Agahozo Amiella

Leave a Reply