U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere mu bihugu byagaragaje impinduka zikomeye mu kwita ku buzima bw’abana mu myaka 25 ishize mu karere ruherereyemo, ruba n’urwa kabiri ku isi, nk’uko bigaragazwa na raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana Save the Children.
Save the Children yakoze iyi raporo ishingiye ku bushake bw’ibihugu mu gushyiraho uburyo bwo kwita no kurinda ubuzima bw’umwana.
Save the Children igaragaza mu myaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, u Rwanda rwakoze impinduka zikomeye mu kwita ku buzima bw’abana.
Muri raporo y’uyu muryango ya 2019, igaragaza ko u Rwanda rwazamutse cyane aho rwiyongereyeho amanota 241, rukava ku manota 503 rwari rufite mu mwaka wa 2000 rukagira 744.
Iyi raporo yiswe ‘Global Childhood Report’ yasohowe uyu kuri uyu wa gatatu, yakorewe ku bihugu 176 byo ku isi hashingiwe ku bushobozi bwa byo mu kurinda abana ibishobora kwangiza ubuzima bwabo bakiri bato.
Muri ibyo harimo gushyingirwa bakiri bato, inda zitateguwe ziterwa abangavu, guta ishuri, uburwayi, imirire mibi n’impfu z’agashinyaguro.
Iyi raporo kandi yagaragaje ko ubuzima bw’abana bwahindutse mu buryo bugaragara ku kigero cya 70% mu bihugu 24 by’Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, kuva mu mwaka wa 2000.
Bimwe mu byashingiweho ngo u Rwanda ruze mu myanya y’imbere muri iyi Raporo, ni uko rwashoboye kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 ku kigero cya 79% mu myaka 25 ishize, abana benshi bari mu mashuri kandi abashyingirwa bari mu nsi y’imyaka 18 na bo ni bake.Guta amashuri no gushyingirwa abana ari bato, byombi biri ku gipimo cyo munsi ya 60%.
Ibindi iyi raporo igaragaza, ni uko u Rwanda rwagabanije ku kigero cya kimwe cya kabiri ku mwaka wa 2000, imirimo ivunanye ikoreshwa abana, ubwicanyi bubakorewa n’ababyara bakiri bato.
U Rwanda kandi ruri mu bihugu bine byo muri Afrika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo byabonye amanota ari hejuru ya 200 ari byo u Rwanda, Ethiopia, Angola na Zimbabwe bikaba byaragaragaje impinduka zikomeye mu kuzamura ubuzima bw’abana mu myaka irenga 20 ishize.
N’ubwo ariko ibihugu byateye intambwe mu kuzamura ubuzima bw’abana, abapfa bari munsi y’imyaka 5 baracyari ku gipimo cyo hejuru, Save the Children igaragaza ko abana 59 mu bana igihumbi bapfa bari munsi y’icyo kigero.
Igipimo cyo hejuru cyane kiri muri Somalia aho umwana umwe mu bana 8 apfa atarizihiza isabukuru ye y’imyaka 5, Sudani y’Epfo nayo iba mu bihugu byegereye cyane Somalia.
Ku rwego rw’isi, Raporo ya ‘Save The Chilidren’ igaragaza ko abana miliyoni 280 kuri ubu bafite amahirwe yo gukura bafite ubuzima bwiza, bagana ishuri; ni umubare ngo utarigeze ubaho mu binyacumi bibiri bishize.