Impuguke mu by’ubuzima ziri kwigira hamwe uko Afurika yahangana n’ibyorezo bikomeje kwibasira uyu mugabane

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abaturage bagomba kugerwaho n’inkingo ndetse n’imiti ku gihe, mu gukumira impfu zituruka ku ndwara n’ibyorezo.

Ibi yabibwiye itangazamakuru nyuma y’inama igamije gusangira ubunararibonye mu kwitegura no guhangana n’ibyorezo yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango w’Afurika y’Iburazuba. 

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba iyi nama igamije kuganira n’ibindi bihugu ngo abaturage bagerweho n’imiti ihagije kandi ibabere ho ku gihe.

Ati “Ni inama igamije kuganira n’ibindi bihugu mu kureba uburyo twarushaho kwitegura cyane cyane muri Afurika, kwitegura kugira imiti ihagije n’inkingo uko bigera ku baturage kandi bikabagereraho igihe bigifite ubuziranenge, cyane cyane mu bihe nk’ibi dufite ibyorezo bivugwa hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi, ariko cyane cyane no kugira ngo abantu bigire ku bandi.”

“Turimo kuvuga ibyorezo byagiye biba muri Afurika y’Iburengerazuba, igihe habaga icyorezo cya Ebola, turavuga ku cyorezo cya Ebola kiri mu bihugu by’abaturanyi n’uko imiti ituruka aho igurirwa ariko ikagenda kugeza igihe igereye ku muturage n’imbaraga zigendamo kugira ngo bitungane, tukavuga ku ikoranabuhanga ariko nanone tukabasangiza ibikorwa mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko ibihugu by’Afurika byahanahannye ubunararibonye bifite mu guhangana n’ibyorezo, u Rwanda rwumva intege nke rufite kandi ko bikwiye gukosorwa.

Yagize ati “ibyagagajwe cyane cyane ni ibibazo ku bihugu bidafite ubwisungane mu kwivuza, abadafite abaturage batanga ku mikoro yabo bagitekeeza ko igihugu kigomba gukora byose cyangw abafatanyabikorwa, ariko na none tukagaragaza aho dufite imbogamizi. Ntabwo twavuga ngo ibyacu biratunganye neza kuko uyu munsi ntago twavuga ngo imiti yose dushaka mu gihugu  turayifite, cyane cyane ko imiti myinshi tuyikura hanze, turacyarwana urugamba rwo kugira ngo tugire imiti ifite ubzuiranenge kandi tuyibonere ku gihe, kandi igere kuri buri wese. Ni ugusangira rero kugira ngo tuganire ku byiza dufite, ariko nanone tugaruke no ku mbogamizi dufite.”

Minisitiri w’Ubuzima wungirije wo muri Liberia, Dr. Fransis N. Kateh, yavuze ko serivisi z’ubuvuzi iwabo zitangwa ku buntu ahanini kuko byinshi biba byaturutse mu baterankunga,  ariko hakiri byinshi bagihangana nabyo mu rwego rw’ubuzima.

Abateraniye muri iyo nama kandi bazasura ikibuga k’indege nto zitwara zitagira abapilote, drones, zifite ikicaro gikuru i Muhanga, barebe uko zifasha mu kugeza amaraso ku bitaro biri kure agiye gutabara indembe.

Inzobere mu by’ubuvuzi n’abashyiraho ingamba muri politiki z’ubuvuzi n’abafatanyabikorwa babo basaga 250 baturutse mu bihugu birenga 70 ku Isi, nibo bateraniye i Kigali muri iyi nama y’iminsi ibiri isozwa kuri uyu wa kane.

Yvette Umutesi