Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
OMS yatangaje ko Ebola muri RDC iteje inkeke Isi - FLASH RADIO&TV

OMS yatangaje ko Ebola muri RDC iteje inkeke Isi

Ishami ry’Umuryngo w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko indwara ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari ikibazo giteye impungenge isi.

Aya magambo ya OMS ashobora gutuma ibihugu bikize by’ibiterankunga birushaho gutanga imfashanyo y’amafaranga mu guhangana n’iyi ndwara.

Ariko OMS yirinze kuvuga ko imipaka ikwiye gufungwa, ivuga ko ibyago by’uko iyi ndwara yarenga akarere irimo kuri ubu bitari ku kigero cyo hejuru.

BBC yanditse ko mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu i Genève mu Busuwisi ku cyicaro cya OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS yavuze ko igihe kigeze ngo isi ihagurukire Ebola.

Indwara ya Ebola yadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku nshuro ya 10  ikaba imaze guhitana abantu barenga 1600.

Muri iki cyumweru yagaragaye no mu mujyi wa Goma utuwe n’abaturage barenga miliyoni imwe.

Ni ku nshuro ya gatanu OMS ifashe icyemezo cyo gutanga impuruza ko ebola ari ikibazo giteye impungege isi mu mateka yayo.

Mu nshuro enye zabanje OMS yatanze impuruza nk’iyo, harimo no mu gihe icyorezo cya Ebola cyibasiraga ibice bimwe by’uburengerazuba bwa Afurika kuva mu mwaka wa 2014 kugera mu wa 2016, kigahitana abantu barenga 11,000.