Inteko y’Ururimi n’Umuco yamaganiye kure abasabira abahungu inkwano

Bamwe mu baturage ntibavuga rumwe ku kuba umuryango w’umuhungu wahabwa ishimwe nk’uko uwo ku mukobwa uhabwa inkwano. Hari abashingira ku muco bakemeza ko umukobwa yagakwiye gukobwa.

Abandi nabo bagaragaza ko uburinganire bwaje bityo ko umuhungu na we yakobwa.

Gutanga ikamba ry’uburere bwiza ku muryango wareze umukobwa ni umuco umaze igihe mu Rwanda, iryo kamba rikitwa inkwano

Umuryango w’umusore niwo ufata iya mbere ukajya aho yashimye umugeni, ugakwa hashingiwe ku bushobozi usanzwe ufite ariko bikumvikanwaho

Ibi ariko biragirwaho impaka n’abaturage bagaragaza aho bahagaze ku nkwano ifatwa nk’ishimwe rigenerwa ababyeyi.

Hari abatumva impamvu ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa wenyine, umubyeyi w’umuhungu we ntaribone kandi bose baba barareze ndetse n’abana babo bakaba bagiye gushinga urugo rwabo rushya bagasiga ababyeyi.

Abahagaze kuri iki gitekerezo ngo barabisanisha n’aho isi igana bakagaragza ko n’umusore yakobwa.

Uwitwa Nsengimana Jean Claude aragira ati “Njyewe mbona abahungu bakwiye gukobwa ahubwo ni uko mbona bidahabwa agaciro. Ubundi umugabo n’umugore barangana 50 kuri 50, ubwo rero mbona ko umuco wakwisanisha n’iterambere.”

Undi witwa Twagirayezu Theogene na we aragira ati “ Birashoboka ko umukobwa yankwa, ariko tukumvikana ko ari njye mugabo, ntazane ibyo kunsuzugura ngo kubera ko yankoye.”

Hari abandi babyamaganira kure, bagaragaza ko iyo umukobwa ashyingiwe aba agiye mu wundi muryango ndetse ko nawe atagenda ubusa, ahubwo  ko hari ibikoresho byo mu nzu agendana bakabiheraho.

Aba baragaragazako nta mpamvu yatuma umuryango w’muhungu uhabwa ishimwe ry’uburere bwiza.

Uwitwa umugwaneza Marie Mediatrice aragira ati “Njyewe mbona umuhungu adakwiye gukobwa, gute se? Byakwitwa gute ? Banza wumve izina umukobwa, gukobwa! Ikindi umukobwa iyo ashyingiwe ni andi maboko aba agiye ahandi bityo njyewe nkabona ko umukobwa ariwe ukwiye gukobwa.

Undi witwa Niyodusaba Odette aragira ati “Nshingiye ku muco Nyarwanda, mbona ko umukobwa ariwe wagakwiye gukobwa ikindi aba agiye mu wundi muryango asize ababyeyi be.”

Ubuyobozi bw’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, bugaragaraza inkwano nk’umuco ukomeye wasanishijwe n’inyito y’izina umukobwa.

Umukobwa ngo biva ku nshinga gukwa.

Prof. Niyomugabo Cyprien, Umuyobozi wa RALC avuga ko mu muco ntaho byabaye ko umuhungu akobwa, kandi atumva n’uwabishyigikira icyo yaba ashaka .

Aragira ati “Ubundi umukobwa arakobwa nk’ikimenyetso cy’urukundo, nk’ikimenyetso cyo gushimira umuryango wamureze. Ntabwo rero twari twagera mu buryo bwo guhindura iyo ndangagaciro ya Kinyarwanda ku buryo noneho twavuga ko n’umuhungu yakobwa. Ubundi se yakwitwa nguki harya ubwo? Ko umukobwa haba harimo gukobwa , ariko ko ntacyo bitwaye twaba turwana n’iki?”

Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:

1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo;

2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

REBA IYI NKURU MU MASHUSHO:

NTAMBARA Garleon