Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Kolera iraca ibintu, 126 bamaze kwandura - FLASH RADIO&TV

Burundi: Kolera iraca ibintu, 126 bamaze kwandura

Abategetsi mu mujyi wa Bujumbura bafunze utubari na za resistora (restaurant) byagaragaye ko byugarijwe n’umwanda ukabije mu rwego rwo kukumira icyorezo cya Kolera

Ikinyamakuru ‘The East African’ cyanditse ko umutegetsi wa Bujumbura Bwana Freddy Mbonimpa yavuze ko impamvu y’ifunga ry’utubari n’ibyumba by’uburiro byugarijwe n’umwanda, ari uko iki cyorezo gifite umuvuduko ukomeye kandi cyica.

Kuri ubu muri Bujumbura barabarurwa abaturage barenga 120 bamaze kwandura iyi ndwara ariko nta mfu ziratangira kuhgaragara.

Abategetsi muri aka gace kandi banarahiye ko amazi mabi yose abaturage bakoresha agomba gufungwa

Ubutegetsi bw’U Burundi buravuga ko bwafashe ingamba kuri Kolera, nyamara Umuryango w’Abibumbye uranavuga ko iki  gihugu cyugarijwe na Malaria imaze guhitana abantu 1800 kuva uyu mwaka watangira.

Abategetsi baryumyeho kubera gusasira amatora ya perezida ategerejwe umwaka utaha.