Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abahombeje Leta mu mishinga minini bagiye gukurikiranwa-PAC - FLASH RADIO&TV

Abahombeje Leta mu mishinga minini bagiye gukurikiranwa-PAC

Komisiyo y’Inteko Ishinzwe  gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), ivuga ko abayobozi benshi bashobora gukurikiranwaho imicungire mibi y’umutungo wa Leta wagenewe imishinga minini y’iterambere.

Ni nyuma y’uko PAC kuwa Kabiri w’iki cyumweru ivumbuye imikorere mibi myinshi mu gucunga amasezerano y’imishinga y’iterambere ndetse no kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, aho byatumye tumwe mu turere duhomba ntitubone inyungu y’amafaranga yashowemo.

mu Karere ka Muhanga, aho uyu mujyi uri muri itandatu yunganira Kigali, PAC yabonye ku bayobozi bawo imicungire mibi y’imishinga minini y’iterambere, aho akarere kashoyemo za miliyoni ariko ntikabashe gukurikirana uko ikorwa.

Urugero ni uko PAC yasanze muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2017/18 ko mu kubaka Agakiriro, akarere kishyuye amafaranga y’umurengera angana na miliyoni 351FRW kuri ba rwiyemezamirimo babiri aho kwishyura miliyoni 239FRW byateganywaga ko ari yagombaga gutangwa mbere.

Muri uyu mwaka PAC yatumijeho uturere ndetse n’inzego za leta 60, bitabashije kugira amanota 60% mu gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta. Kuwa Kabiri kandi PAC yumvise ibisobanuro by’Akarere ka Karongi ku bibazo byagaragaye muri aka karere birimo kubaka isoko ryambukiranya imipaka rya miriyali 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.