Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gasabo: Abarema isoko rya Nyacyonga bavuga ko inyubako zashaje banyagirwa - FLASH RADIO&TV

Gasabo: Abarema isoko rya Nyacyonga bavuga ko inyubako zashaje banyagirwa

Abacururiza mu isoko rya Nyacyonga mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo bavuga ko muri iri soko amategura aryubatse yamenaguritse.

Aba baturage bagaragaza ko imvura ibanyagira ikanangiza ibyo bacuruza, bagasaba ko Akarere kabafasha kurisana.

Nyirabahire Languida umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereyo myiza  y’abaturage mu Karere ka Gasabo yabwiye Radio Flash na TV ko iki kibazo kizwi, aha arabwira umunyamakuru inzira Akarere kateganije ko kizakemukamo.

Yagize ati “Nta n’ubwo ari ukurivugurura gusa, gahumda irahari abafatanyabikorwa b’aho ngaho b’ababacuruzi bishyize hamwe tujya mu biganiro kugira ngo tuhabahe bahubake isoko ryiza rya kijyambere ni aho byari bigeze ariko tuirabitekereza ni uko Akarere gasabwa byinshi.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko bari no guteguirira hamwe n’abafatanyabikorwa uburyo hakuzanywa amafaranga azubaka iri soko.