Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Shyorongi: Abarema isoko barataka ubwiherero - FLASH RADIO&TV

Shyorongi: Abarema isoko barataka ubwiherero

Bamwe mu baturage batuye muri centre(soma Santire) ya Rwahi mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rurindo baravuga ko babangamiwe n’isoko riharemerwa ritagira ubwiherero, bigatuma abarirema baza kubatira ari benshi bikaba bikurura umwanda.

Ni ikibazo abatuye muri iyi centre bavuga ko kibabangamiye bo n’abacururiza muri iri soko bavuga ko ahantu hahurira abantu benshi hagakwiye kugira ubwiherero rusange.

Uwanyirigira Alphonsine yagize ati “Reba kuza uje kurema isoko, uricaye urimo uracuruza, ushatse kujya kwihagarika ubuze aho ujya. Ni ikibazo gikomeye cyane kuko gikomereye abantu benshi si umuntu umwe.”

Uwanyirigira Eugene yunzemo ati “Ikibazo cy’ubwiherero kibangamira abacuruzi kikabangamira n’abatuye hano. Byakabaye byiza ko hakorwa ubuvugizi hakaboneka ubwiherero rusange tutararwara indwara zituruka ku mwanda.”

Umuyobozi  w’Akarere ka Rurindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Marie Claire GASANGANWA yabwiye itangazamakuru rya Flash ko nubwo hatarubakwa isoko rya kijyambere ariko ubwiherero bukenewe, bukaba bugiye gutangirwa kubakwa.

Yagize ati “Ririya soko rero twarikoreye inyigo kugira ngo ryubakwe neza, gusa ubushobozi ntiburaboneka bwo kuryubaka. Mu gihe tutararyubaka hagiye kuba hubatswe ubwiherero rusange, ubu harimo gushakwa ikibanza.”

N’ubwo aba baturage bavuga ko nta ndwara barabona ziva ku isuku nke bitewe n’uko nta bwiherero buhari, hari abafite impungenge ko ntagikozwe izi ndwara zatangira kubibasira kuko hari abasigaye biherera hafi y’isoko.

Yvette UMUTESI