Perezida Kagame yakiriye Maria Sharapova wabaye numero ya mbere ku isi muri Tennis

Maria Sharapova wamenyekanye cyane mu mukino wa Tennis umaze iminsi mu ruzinduko rusura u Rwanda, yanyuzwe no kwakirwa na Perezida Paul Kagame ndetse agahura n’umuryango we.

Maria Sharapova uri mu kiruhuko yashimiye umwanya yahawe na Perezida Kagame n’umuryango we, agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati “Byari iby’agaciro guhura nawe, Perezida Kagame no kumarana umwanya n’umuryango wawe. Rwanda uri umwihariko.”

Uyu Murusiyakazi Maria Yuryevna Sharapova w’imyaka 32, amaze iminsi mu biruhuko ndetse yatembereye mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga.

Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari ku mwanya wa 132 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa uyu mwaka.

Yatwaye amarushanwa atanu akomeye ya Tennis ku isi; Roland Garros ebyiri, na rimwe rimwe mu ya Australian Open, Wimbledon na US Open.

Mu 2011 ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abakinnyi b’ibihangange 30 b’abagore baranze amateka ya Tennis; mu gihe cyashize, igihe cy’ubu n’ikizaza.

Forbes yo ivuga ko yabaye umukinnyi wa Tennis winjije amafaranga menshi imyaka 11 yikurikiranya kuva mu 2001 aho yabariwe kwinjiza agera kuri miliyoni US$285.

Muri Australian Open ya 2016 yarapimwe basanga yakoresheje ikinyabutabire cya meldonium kibujijwe mu marushanwa, ahita ahagarikwa gukina Tennis imyaka ibiri.

Nyuma yaje koroherezwa igihano cye kivanwa ku myaka ibiri kigirwa amezi 15, yongeye kugaruka mu marushanwa mu 2017.

Umwaka ushize yatangije yatangije gahunda yo gufasha abagore batangije imishinga yo kubateza imbere ahanyuranye ku isi.

Uretse gusura ingagi mu Rwanda, Sharapova yanasuye zimwe muri Pariki zo muri Boswana nk’uko yagiye abisangiza abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga.

Sharapova aje akurikira myugariro wa Arsenal, David Luiz, nawe uheruka mu Rwanda agasura ahantu hatandukanye harimo na Pariki y’ibirunga.