Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Musanze: Bahangayikishijwe n’abiyitirira REG bakabaka amafaranga - FLASH RADIO&TV

Musanze: Bahangayikishijwe n’abiyitirira REG bakabaka amafaranga

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Gakoro Umurenge wa Gacaca baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu baza biyita abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu z’amashanyarazi (REG) maze bakabaka amafaranga kugirango babafashe.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru rya Flash  baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu baza biyita ko ari abakozi ba REG maze bakurira amapoto ibintu bishobora kubaviramo impanuka kuko iyo babonye abayobozi bahita biruka.

 Si ibyo gusa kuko hari n’abaka abaturage amafaranga ngo bagire icyo babakorera.

Umwe yagize ati “Nk’abo baza biyitirira REG akaza akurira ipoto akaba yakwangiza ibintu by’uwamaze kuwushyira mu nzu ye, ni ikibazo gikomeye. Abakozi ba REG bahabwa icyemezo ku buryo niyo baza baza bagifite mbere yo kurira ipoto bakabanza bakacyereka abaturage.”

Undi yagize ati “Bakwegera abaturage bakabigisha ku buryo umuntu wese waza yiyitirira umukozi wa REG badapfa guhita bamwerera ngo yurire igiti aho bafatiye umuriro kuko dushobora kubona umuntu aza yiyitirira ko ari umukozi wa REG ariko yakurira igiti tukaira ibibazo mu nzu dutuyemo n’ibindi bikorewa byacu bikangirika.”

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru Marcel NZAMURAMBAHO, aravuga ko umuturage uzahura n’aba biyitirira ikigo ayobora ko nta mafaranga agomba kumuha ngo aubwo azahite aatungira atoki.

Yagize ati “Icyo nabwira abagenerwabikorwa bacu serivise tubah ni ubuntubariya bangiza ntawe ushobora kuza kugukorera uteri bumwishyure, imyenda y’abakoz bacu iba iriho ibirangobambaye n’amakarita y’akazi. Na bariyabangiza bashobora kwambara imyenda n’amakarita bimeze nk’iby’abakozi bacu,”

“…ariko biroroshye uzaza akubiwira ko ari umukozi w’ikigo uzamubwire uti gikore utahe kuko uri mu kazi kawe ntugire ikintu umuha. Numuhamagara akakubwira ko ari umukozi w’ikigo ugakeka ko ko akubeshya akakwereka n’ikarita mpimbano  azagukorere ntumwishyure naba ari umujura ntazagaruka ndetse nanaguca amafaranga akumva uteri buyamuhe ntazagukorera azahita yiruka icyo gihe uzahite uduha amakuru.”

Honoré Muhoza