Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
John Barrowman yajyanywe mu bitaramo ategekwa guhagarika kuririmba - FLASH RADIO&TV

John Barrowman yajyanywe mu bitaramo ategekwa guhagarika kuririmba

Umuririmbyi John Barrowman yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo gukomereka mu muhogo ndetse abaganga bamusaba guhagarika ibitaramo yateguraga bya  Noheli.

Image result for John Barrowman

Uyu musitari yashyize kurukuta rwe rwa twitter ko yashegeshwe cyane no gukomereka umuhogo byanatumye atabasha kuririmba.

John Barrowman yategetswe guhagarika ibitaramo ubwo yaragitangira tours (ingendo z’ibitaramo) nyuma yo kujyanwa mu bitaro kubera gukomereka cyane umuhogo.

Uyu muririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime ,ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo gukomereka kwe byatumye atakibashije kuririmba cyangwa se ngo abe yabasha kugenda. 

Image result for John Barrowman

Uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yagiriwe inama n’abaganga ko yahagarika ibitaramo bye by’akataraboneka bya Noheli muri izi mpera z’icyumweru.

Kuri instagram ye na twitter Yagize ati “ Ndababaye cyane numvaga nishimiye ko ngiye guhura namwe ndumva meze nk’aho mbatengushye gusa ntibyansobokera gukra ibitaramo bitwewe n’ukuntu meze ubu.”

Related image

Nyuma kandi yaje kuvuga uko amerewe dore ko ngo yanyujijwe mu cyuma bakaba bamaze kubona umuzi w’ikibazo afite.

Yagize ati “Ndizera ko inshinge ndi gufata(aziterwa mu rutirigongo) ziri bubashe kugabanya ububyimbe nkabasha kugaruka nkakora igitaramo cy’I Manchester kuwa mbere.”