Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Dr.Habumugisha yisubiyeho ku cyemezo cyo guhunga yishyikiriza ubutabera - FLASH RADIO&TV

Dr.Habumugisha yisubiyeho ku cyemezo cyo guhunga yishyikiriza ubutabera

Dr. Francis HABUMUGISHA wari waragiye hanze y’igihugu aciye mu nzira zitemewe yigaruye mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Dr. Francis HABUMUGISHA, ufite ishoramari ririmo na televiziyo yitwa Goodrich, yari amaze iminsi ataboneka mu Rwanda, bikavugwa ko yaba yaratorotse, nyuma yo kurekurwa by’agateganyo.

Mu gihe byakunze gutangazwa ko aho aherereye hatazwi, Dr. Francis HABUMUGISHA we aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ko ari i Paris mu Bufaransa.

Icyo gihe abantu benshi basabye ko ubwo agaragaje aho aherereye inzego zibishinzwe zamushakisha akagaruka agakurikiranwa ku byaha ashinjwa byo gutuka no gukubita uwo mukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane, ndetse no kumwangiriza telefoni, bikavugwa ko yabikoze tariki 16/7/2019, mu nama yari arimo hamwe n’abandi bakozi be, aketse ko yarimo amufata amashusho ubwo yarimo atuka undi mukobwa wari muri iyo nama, nk’uko byasobanuwe mu rukiko.

Ikirego cyageze mu rukiko nyuma y’aho Diane KAMALI agereje ikibazo kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku itariki 05 Nzeri 2019 (akoresheje urubuga rwa twitter), avuga ko atigeze ahabwa ubutabera.

Nyuma yaho ku itariki 10 Nzeri 2019, Perezida Kagame yamusubije amwizeza ko inzego zibishinzwe zizakurikirana iby’icyo kibazo.

Amakuru y’uko Dr. Francis yigaruye mu maboko ya RIB yatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Minisitiri Busingye yagize ati “Mu ijoro ryakeye, Habumugisha Francis yigaruye kuri RIB. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo.”

Ingingo ya 212 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, iteganya ko iyo ukurikiranyweho icyaha atashoboye gufatwa kuko yihishe cyangwa yatorotse ubutabera, yaba ari mu Rwanda cyangwa se mu mahanga, Ubushinjacyaha bumukorera dosiye bukayishyikiriza Urukiko rubifitiye ububasha n’ubwo yaba atarabajijwe.

Urukiko ruca urubanza rushingiye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha yonyine.