Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Pervez Musharraf wayoboye Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu - FLASH RADIO&TV

Pervez Musharraf wayoboye Pakistan yakatiwe igihano cy’urupfu

General Pervez Musharraf wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Pakistan yakatiwe n’urukiko rudasanzwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubugambanyi.

Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Pakistan Islamabad rumukatiye iki gihano cy’urupfu nyuma y’imyaka igera kuri irindwi rumukurikiranyeho iki cyaha cyo kugambanira igihugu.

General Pervez Musharraf yahiritse ubutegetsi muri ‘coup d’etat’ yagisirikare yabaye mu 1999, aba Perezida wa Pakistan kuva mu 2001 kugeza mu 2008.

Kuri ubu Musharraf ari i Dubai mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma yo kwemererwa kuva mu gihugu mu mwaka wa 2016 agiye kwivuza.

Yavukiye mu mujyi wa kera wa New Delhi mu 1943, imyaka ine mbere y’uko u Buhinde butandukana na Pakistan. Nyuma y’igihe gito ibi bihugu bitandukanye, ababyeyi bavuye muri Delhi bajya mu mujyi wa Karachi muri Pakistan, bajyana na miriyoni nyinshi z’abaturage bari bagiye mu gihugu gishya cyari kikiremwa cya kisiramu cya Pakistan.