Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bagize icyo bavuga kuri raporo ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage batishimye - FLASH RADIO&TV

Bagize icyo bavuga kuri raporo ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage batishimye

Indwaraza z’ibyorezo zibasiye isi, ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu bikanangiza ibyabo n’ubukene biri mu byo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ari intandaro ituma babaho bafite ibyishimo bike.

Raporo ngarukamwaka ishamikiye ku muryango w’abibumbye igaragaza uko ibihugu by’isi bikurikirana mu kugira abaturage bishimye yasohotse tariki 20 Werurwe ishyira u Rwanda mu bihugu 5 by’Afurika bifite abaturage babayeho batishimye.

N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi kuva mu mpera z’umwaka ushize ari cyo kiri mu matwi ya benshi nk’impamvu ituma bashobora kubaho batishimye, raporo ishamikiye ku muryango w’abibumbye igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage babayeho bishimye yasohowe iyo ndwara itarashinga imizi, bivuze ko hari izindi mpamvu zabayeho zituma hari Abanyarwanda batishimye.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: