Abashinwa bigaruriye ‘Consulat’ y’Amerika iri i Chengdu

Ubushinwa bwongeye kwigarurira ibiro bya leta zunze ubumwe za amerika i Chengdu mbere y’igihe ntarengwa cyari cyahawe abadiplomate b’Abanyamerika ngo babe basohotse muri ibyo biro.

Abadiplomate b’abanyamerika bari bafite kugeza saa 10h00 ni saa 12h00, za Kigali kuba bavuye muri ibi biro.

Ubushinwa bwahise bwongera bufata ibi biro biri i Chendu mu Burengerezuba bw’u Bushinwa kuri uyu wa mbere.

Stéphane Lagarde, umunyamakuru wa radio mpuzamahanaga y’abafaransa RFI uri muri ako gace avuga ko ku mabaraza y’ibyo biro kuva ejo hateraniye abigaragambya n’amabendera y’umutuku bagaragaza icyo bise ubushotoranyi bwa Amerika yafunze ibiro by’ubushinwa i Houston.

Ubushinwa bwategetse ko ibi biro bifungwa bwihimura kuri Amerika yari iherutse gutegeka ko ibiro nk’ibi by’u Bushinwa mu mujyi wa Houston, Texas, nabyo bifungwa.

Mbere y’uko igihe ntarengwa cy’amasaha 72 abadiplomate bahawe cy’uyu munsi kuwa mbere kigera, abakozi b’ibi biro bya Amerika i Chengdu babonetse basohoka mu nyubako bakoreramo guhera ejo ku cyumweru.

Ikirango cyerekena ko ibi ari ibiro bya Amerika cyavanyweho n’ibendera rya Amerika riramanurwa.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yatangaje ko abakozi b’Abashinwa bahise binjira muri iyi nyubako “bakayifata”.

Ubwo imodoka itwaye abahakoreraga yasohokaga ibajyanye, abaturage bari baje kubireba ari benshi babavugirije induru.

Ibi ni nako byagenze kuwa gatanu ubwo abakozi b’ibiro by’u Bushinwa muri Houston basohokaga mu biro bakoragamo, nabo bavugirijwe induru.

Amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi amaze igihe atutumba ku ngingo zinyuranye nk’Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwashyamiranye kenshi n’ubwa Xi Jinping ku bucuruzi n’icyorezo cya coronavirus.

Washington kandi yagiye inenga u Bushinwa ku mategeko mashya agendanye n’umutekano muri Hong Kong

Mu cyumweru gishize, umugabo wo muri Singapore yemeye mu rukiko muri Amerika ko ari intasi y’u Bushinwa

Mu cyumweru gishize, Abashinwa bane baburanishijwe mu nkiko zitandukanye muri Amerika bashinjwa kubeshya ngo babone visa, bakekwaho kuba barahoze ari abasirikare

Ibiro bya Amerika muri Chengdu byashinzwe mu 1985, byari bishinzwe inyungu za Amerika mu gice kinini cy’amajyepfo y’uburengerazuba bw’Ubushinwa, n’agace kigenga ka Tibet, gahora gaharanira ubwigenge.

Mu bakozi 200 bakoreraga ibi biro, benshi muri bo ni abantu bo muri ako gace bahawe akazi.

Chengdu, agace kari gutera imbere mu by’inganda na serivisi, Amerika ihabona nk’ahantu heza ho kohereza ibikomoka ku buhinzi, imodoka n’imashini.

Nyuma y’uko ibi biro bifunzwe, Amerika isigaranye ibindi biro bine mu Bushinwa na Ambasade iri mu murwa mukuru Beijing. Ikagira n’ibindi biro ku kirwa cya Hong Kong.