Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umuraperi Fireman yakuranye izindi mpano zitari muzika zanamuhesheje ibihembo binyuranye - FLASH RADIO&TV

Umuraperi Fireman yakuranye izindi mpano zitari muzika zanamuhesheje ibihembo binyuranye

Umwaka wa 2019 wabaye mubi ku muraperi Fireman yari mu kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa,uwa 2020 nawo wasanze afunze akurikiranyweho ibyaha byavugwaga ko yaba yarakoreye Iwawa.Nyuma y’ibi bihe bibi byose ubu aritegura gushyingirwa ndetse yicuza igihe yatakaje akanagira urubyiruko inama.

Fireman | Rwanda - AfroCharts

Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare binyuranye,uyu muraperi avuga ko yakuranye izindi mpano gusa indoto ze ntiyabashije kuzigira impamo ngo yakinnye Football nk’umunyezamu,  kubera amikoro yatumye kubona ibikoresho byo gukinisha byaramubereye ikibazo gikomeye cyane.

Uko Coronavirus yasonze Fireman wari umaze ukwezi avuye muri gereza -  hose.rw

Usibye Football yagerageje gukina na karate, avuga ko yari umuhanga kuko yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu y’abato.

Nyuma yo kwegukana umukandara w’icyatsi muri uyu mukino, Fireman ntiyabashije gukomeza kuko yavuye ku kigo yakiniragaho.

Arangije amashuri yisumbuye nibwo avuga ko yisanze mu muziki, aba icyamamare, ibya karate na ruhago birangirira ku ishuri.

Fireman avuga ko guhugira mu muziki, gutwarwa n’ubwamamare no kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, byahagaritse imyitozo yose yakoraga mbere.

Fireman yateye ivi yambika umukunzi we impeta nyum - Inyarwanda.com
Aherutse kwambika impeta umukunzi we bitegura kubana

Uyu muhanzi avuga ko uwamuha kugira andi mahitamo atanyuza ubuzima bwe mu nzira bwanyuzemo.

Yagize ati “Buriya bisa nkaho iri ariryo geno ryanjye. Ariko mbaye ndi uhitamo ntabwo nahitamo iyi nzira. Nakwiga nkarangiza na kaminuza. Nkishakira akazi ngatebeza nkajya mu buzima butandukanye no kumenyekana.”

“Kumenyekana biragoye, byanyiciye ubuzima nubwo ntarirarenga. Mbaye ndi uhitamo sinahitamo guca iyi nzira. Nagerageza gushaka indi nzira ituma ntamenyekana.”

Uyu muraperi yavuze ko ubuzima bwo kumenyekana bugorana kuko bisaba kwitwararika cyane.