Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Muhima:Ubuyobozi bw’akagari bwahinze umushyitsi ubwo byamenyekanaga ko nta bendera ry’igihugu riri ku biro - FLASH RADIO&TV

Muhima:Ubuyobozi bw’akagari bwahinze umushyitsi ubwo byamenyekanaga ko nta bendera ry’igihugu riri ku biro

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baranenga ibiro by’akagali ka Kabeza mu murenge wa Muhima bitagira ibendera ry’igihugu, ngo ntiwagatandukanya n’inzu y’umuturage.

Bavuga ko abaturage bashobora gutinya kubigana bakeka ari amazu y’abandi bantu bashaka guteka imitwe.

Ubuyobozi bw’aka kagali buravuga ko bwafashe umwanzuro wo kururutsa ibendera bitewe n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa kabiri ariko ngo bongeye kurizamura.

Itegeko rivuga ko ahantu hose hari inyubako za leta harangwa no kuba hazamuye ibendera ry’igihugu.