Ethiopia-Tigray: Dr Tedros yahakanye ibyo gufasha ingabo za Tigray

Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, yahakanye ibyavuzwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia ko yafashije ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) kubona intwaro.

TPLF irimo kurwana n’ingabo za Ethiopia.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umunya-Tigray ndetse yabaye Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia yabanjirije iyi iriho, yari iyobowe n’ishyaka TPLF.

Kuri Twitter, Dr Tedros yasohoye itangazo agira ati:

“Hari amakuru yuko ndimo kugira aho mbogamira muri iki kibazo. Ibi si ukuri, ndashaka kuvuga ko ndi ku ruhande rumwe gusa kandi urwo ruhande ni urw’amahoro”.

Bwana Tedros avuze ibi nyuma yuko mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane, Jenerali Berhanu Jula avuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro. Gusa nta gihamya na kimwe yatanze cyo kwemeza ibyo birego.

Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira muri iyo mirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11.

Bwana Tedros yagize ati “Umutima wanjye urashengurwa kubera [ibibera] iwacu, muri Ethiopia, kandi ndasaba impande zose gushaka amahoro no gutuma habaho umutekano w’abaturage b’abasivile ndetse no kugezwaho ibikorwa by’ubuvuzi n’imfashanyo”.

Kugeza ubu kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko umubare w’Abanya-Ethiopia bahungira intambara yo mu Ntara ya Tigray muri Sudani ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Mu Cyumweru gishize umubare w’Abanya-Ethiopia bahungira muri Sudani wabarirwaga mu bihumbi 20 gusa ubu UNHCR yatangaje ko bamaze kurenga ibihumbi 30, biganjemo abagore n’abana bambuka bakoresheje amaguru.