Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gatsata- Amapoto y’umuriro arabagwira aho bukera - FLASH RADIO&TV

Gatsata- Amapoto y’umuriro arabagwira aho bukera

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ndengo mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata baravuga ko bahangayikishijwe n’ipoto ijyana umuriro mu ngo zabo ishaje ikaba yenda kugwira inzu zabo.

Abagniriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko iyi poto ijyana umuriro mu ngo zabo yatangiye kuribwa n’imiswa bakaba bafite impungenge ko rizagwa ku bana bahakinira ndetse n’ingo zabo.

Baravuga kandi ko iyo imvura iguye ibishashi by’umuriro w’amashyanyarazi bigwa hejuru y’amabati.

Umwe ati “Iyi poto iri munsi y’iwanjye, nagerageje mu nzego zibishinzwe abakozi baraza baravuga ngo ntibayurira, umuriro waranigiye tumara igihe tudacana, biba ngombwa ko turebera uko twakongera tugacana baranze kuza kubidukorera. Na n’iyi saha iyo tugiyeyo bakomeza batubwira ko tugomba gutegereza igihe uzabikora azabonekera kandi ifite ikibazo yaraboze ishobora kugwira inzu yanjye cyangw aiy’umuturanyi yewe yanagwira abana baba bahakinira kuko hano hari abana benshi.Turasaba ko badufasha bakaza kuduhindurira iyi poto itazagira iibazo idutera.”

 Undi ati “Dushaka ko Iyo poto isimburwa, iyo poto yariwe hasi, n’abantu bayikiniyeho bisanzwe bayihirika.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Ikibazo cy’ipoto twakivuze cyera,ariko twabuz eigisubizo.”

Umuyobozi ushinzwe ingufu z’amashanyarazi muri uyu murenge Alphonsine NYIRARUKUNDO aravuga ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo, iyi poto igasimbuzwa ndetse n’andi yose ashaje ashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Ati “Hari igihwe batanga amakuru ugasanga babigize rusange  kandi wenda ari nk’ipoto imwe inashobora gusimbuzwa nta kibazo. Iyo twayigeraho tukareba uburyo tuyisimbura nta kibazo.”

Amakuru aturuka mu batuye muri aka gace bavuga ko bagerageje kugeza ikibazo cyabo ku bayobozi ariko ngo nta gisubizo kirambye bahawe.

Bavuga ko n’abatekinisiye bazanaga ngo bakorerwe iyi poto batinyaga kurira birinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga.

AGAHOZO  Amiella