Abafite ubumuga bukomatanije barasaba koroherezwa kubona impushya zo gutwara imodoka

Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bagorwa no kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi bafite ubushobozi bwo gutwara.

Bob MUGABO afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, atunze imodoka,  nubwo avuga ko afite ubushobozi bwo kuyitwara ariko amategeko ntabwo abimwemerera  bityo bikamushyira mu bihombo byo kwishyura umutwara ibyo avuga ko bimugora.  Ni mu ijwi rya Théophile  BINAMA, umusemurira.

Yagize ati “Urebye ubushobozi  bwo kugura imodoka ndabufite. Imbogamizi ihari ni uko itegeko rihari rigonga rikambuza kuba nayitwara. Ubwo binsaba gushaka umushoferi, wa mushoferi ngomba kumumenyera umushahara wa buri kwezi  ariko se ubwo ayo mafaranga yose azava hehe? ”

Emmanuel NSHIMIYIMANA afite uruhushya yakuye hanze y’igihugu akaba amaze imyaka irenga 7 atwara imidoka.

Avuga ko igihe cyose amaze atwara ataragonga cyangwa akora amakosa kubera atavuga cyangwa atumva.

Théophile BINAMA nawe aramusemurira.

Ati “Nyuma yo kubona uruhushya runyemerera gutwara imodoka nibwo nahise ngura imodoka  nkajya nyitwara. Ariko mu gihe cyose namaze ntwara  nta na rimwe ndagirana ikibazo n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda. Niyo hari ikibazo kibaye mu muhanda  bampanira ikosa nakoze  ntabwo bampanira ko natwaye nk’umuntu utumva cyangwa se utavuga.”

Aba bombi bavuga ko itegeko rikwiye gusubirwamo maze nabo bagahabwa uburenganzira nk’ubwa bandi.

MUGABO Bob yagize ati “Ikifuzo  twebwe dufite batwemerere gutwara imodoka,  iyo modoka niba inatwawe n’umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga, babyemere wenda hageyo ikimenyetso kigaragaza ko itwawe n’umuntu ufite ubumuga.  Icyo gihe na za modoka zitambuka zikaba zabimenya ko iyo modoka iri imbere itwawe n’umuntu ufite ubumuga.”

“Ndasaba inzego zishinzwe kuvugurura babanze baduhe uburenganzira batwemerere baduhe ayo mahirwe, ibizamini tubikore nidutsindwa ubwo nyine tuzaba twatsinzwe, ariko ntibazatubuze amahirwe ngo ni uko tutavuga cyangwa tutumva.” Emmanuel NSHIMIYIMANA

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ivuga ko iki kibazo ikizi ariko ko bari gukusanya amategeko yose abangamira uburenganzira bw’abafite ubumuga agashyikirizwa inzego z’ibishinzwe agakosorwa.

“Ubuvugizi twarabukoze ariko turashaka ko bijya mu mategeko. Hari inyigo twakoze y’amategeko dufite tubona ari arengera abafite  ubumuga,  ari ayo tubona ababangamira  twarabikoze, hagiye gutangira  uburyo bwo kuyavugurura. Twizera ko nabo bazatwemerera amategeko yose nayo akavugururwa  kugira ngo afashe abafite ubumuga kugira ngo bagere kuri izo serivisi baba bagombwa. ” Emmanuel NDAYISABA ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Aabafite Ubumuga mu Rwanda. Hari k’umurongo wa telefone.

Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu ingingo yaryo ya 7, ivuga ko Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwimwa cyangwa rwamburwa abantu bafite ikibazo cyo kutumva cyangwa kumva buhoro bikabije kandi ku matwi yombi.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad